Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta kintu na kimwe atakoze mu bushobozi bwe mu rwego rwo gufasha no guteza imbere ruhago Nyarwanda, ariko asanga hakiri ibibazo bituma uyu mukino utagera ku rwego rwifuzwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha mu mupira w’u Rwanda, igihe cyose ibirimo amarozi n’amanyanga bizavamo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026 muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo n’Umupira w’amaguru.
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi yamubajije niba umupira w’amaguru waba uri kujya mu murongo awifuzamo bijyanye n’uko amakipe yo mu Rwanda amaze iminsi y’itwara neza (Amavubi na Rayon Sports).
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugira ngo ujye mu murongo awifuzamo ariko bikagorana ndetse avuga ko ikibazo kiri muri bo.
