Imikino – 24/08/2026 12:03 PM
|Kuva Arsenal yatangira kongera kwigarurira umwanya mu makipe akomeye mu Bwongereza, imwe mu ntege nke zayo zikomeje kugaragara ni uburyo igurisha abakinnyi bayo. Kugeza ubu, amafaranga menshi Arsenal yigeze ibona ku mukinnyi umwe ni miliyoni 38 z’ama-Euro, ubwo Alex Oxlade-Chamberlain yagurishwaga muri Liverpool mu 2017.

Ariko uyu mwaka ushobora kuba intangiriro y’amateka mashya, kuko Arsenal ishobora kugurisha umunya-Brazil Gabriel Martinelli kuri miliyoni 70 z’ama-Euro, amafaranga yaba hafi gukuba kabiri ayo yigeze kubona ku mukinnyi wayo.
Martinelli, usanzwe ukinira ku ruhande rw’ibumoso, amaze igihe ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu kuzamuka kwa Arsenal. Ubu ariko ikipe ishobora kuba iri gutekereza kumugurisha, cyane cyane nyuma y’uko Al-Hilal yo muri Saudi Pro League igaragaje ubushake bwo kumusinyisha.
Amakuru dukesha urubuga rwa Transfermarkt avuga ko impande zombi ziri hafi kumvikana ku giciro cya miliyoni 70 z’ama-Euro, ndetse n’ibiganiro ku masezerano bwite y’umukinnyi na Al-Hilal bikaba bikomeje kugenda neza.

Umusaruro wa Martinelli watangiye kugabanuka
Martinelli yari umwe mu bakinnyi bari ku rwego rwo hejuru cyane muri Arsenal mu mwaka w’imikino wa 2022/23, ubwo yatsindaga ibitego 15 muri Premier League.
Ariko kuva icyo gihe, umusaruro we watangiye kugabanuka. Mu mwaka ushize w’imikino, yatsinze igitego kimwe gusa muri Premier League, ibintu byatumye habaho kwibaza niba agifite ubushobozi bwo guhora atangira mu ikipe iri guhatanira ibikombe bikomeye.
Mu mikino yose amaze gukinira Arsenal, Martinelli amaze kugaragara mu mikino 278, atsinda ibitego 62 kandi atanga imipira 36 yavuyemo ibitego.
Nubwo iyi mibare igaragaza ko yagize uruhare runini mu ikipe, Arsenal ubu ishaka kuzamura cyane urwego rw’abakinnyi bayo bo ku mpande.
Arsenal ishaka undi mukinnyi ukomeye ku ruhande rw’ibumoso
Ikindi gituma kugurisha Martinelli bishobora kuba amahitamo meza ni uko Arsenal iri gushaka kongera imbaraga ku ruhande rw’ibumoso.
Ikipe yamaze gusinyisha umunya-Greece Christos Tzolis avuye muri Club Brugge kuri miliyoni €40, ariko biravugwa ko ikomeje gushaka undi mukinnyi ukomeye ushobora kuzamura urwego rw’umurongo wayo w’imbere.
Arsenal yari yarifuje Vinicius Junior, ariko umunya-Brazil yaje kongera amasezerano muri Real Madrid. Ubu kandi ikipe ikomeje kugaragaza ko ishishikajwe n’abakinnyi nka Bradley Barcola wa Paris Saint-Germain na Kenan Yildiz wa Juventus.
Niba Arsenal ibashije kugurisha Martinelli kuri miliyoni €70, amafaranga azava muri uwo musaruro ashobora kuyifasha kubona undi mukinnyi ukomeye ku ruhande rw’ibumoso.
Aya mafaranga yahindura Martinelli umukinnyi Arsenal yagurishije amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka yayo, agasiga kure agahiho ka Oxlade-Chamberlain ya miliyoni €38.
