Rayon Sports itsinze Bugesera FC, ihita ifata umwanya wa 7 ivuye kuwa 9

Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda, ihita iyisimbura ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo.

Rayon Sports itsinze Bugesera FC, ihita ifata umwanya wa 7 ivuye kuwa 9

Ni umukino Rayon Sports yitwayemo neza, itsinda ibitego bibiri bBugesera FC, nyuma y’imyaka ibiri idatsindira muri Bugesera.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyabonetse gitsinzwe na Hirwa JD witsinze igitego(Own Goal), mbere y’uko Junior Kameni atsinda igitego cya kabiri, ashimangira intsinzi y'ikipe y'i Nyanza.

Iyi ntsinzi itumye Rayon Sports ifata umwanya wa karindwi n'amanota 12, isimbura Bugesera FC kuri uwo mwanya.

Ni intsinzi ifite igisobanuro cyihariye kuri Rayon Sports, kuko yongeye gutsindira mu Bugesera nyuma y'imyaka ibiri.

FT: Bugesera FC 0-2 Rayon Sports

⚽ Hirwa JD (OG)
⚽ Junior Kameni

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All