Liverpool ikeneye gufata icyemezo ku hazaza ha Alisson na Van Dijk hakiri kare

Ikipe ya Liverpool ishobora gufata icyemezo gikomeye cyo gutandukana n'abakinnyi bayo babiri b'inararibonye, Alisson Becker na Virgil van Dijk, mu gihe amasezerano yabo ageze mu mpera kandi imyaka ikomeje kugira ingaruka ku rwego rwabo.

Liverpool ikeneye gufata icyemezo ku hazaza ha Alisson na Van Dijk hakiri kare

Nk'uko isesengura ry'ibinyamakuru byo mu Bwongereza ribigaragaza, Liverpool iri imbere y'ikibazo cyo kumenya igihe gikwiye cyo gusezera ku bakinnyi bayifashije kugera ku ntsinzi zikomeye, ariko ubu batakigaragaza urwego rwo hejuru bahoranye.

Alisson Becker w'imyaka 34 na Virgil van Dijk w'imyaka 35, ni bamwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya vuba ya Liverpool.

Umukino batsinzwemo na Fenerbahçe ibitego 3-2 muri UEFA Champions League, wongeye kugaragaza ibibazo by'imikorere yabo.
Van Dijk yagize ikibazo cy'umubiri nyuma yo gukubitwa inshuro nyinshi mu ntangiriro z'umukino, mu gihe Alisson na we atagaragaje icyizere gisanzwe mu izamu, anagira uruhare mu bitego Liverpool yatsinzwe.

Ibi byiyongereye ku makosa yari yakoze mu mukino Liverpool yatsinzwemo na Arsenal igitego 1-0, aho umupira yatanze nabi uvuye inyuma watumye Martin Ødegaard awufata, Arsenal igahita ikora igitero cyavuyemo igitego cya Kai Havertz.

Liverpool yatangiye gutegura abazabasimbura

Nubwo aba bakinnyi bombi bagifite akamaro kanini muri Liverpool, iyi kipe yatangiye gushaka abakinnyi bazabasimbura mu gihe kiri imbere.

Mu bakinnyi yaguze harimo umunyezamu Giorgi Mamardashvili, witezweho kuzafata umwanya wa Alisson, ndetse na Giovanni Leoni na Jeremy Jacquet bashobora gufasha mu bwugarizi.

Ikindi kandi, Liverpool ifite umunyezamu ukiri muto Lucca Brughmans, witezweho kuzaba umwe mu bazagirira akamaro iyi kipe mu bihe biri imbere.

Amasezerano yabo ashobora kurangirana n'iyi saison

Alisson na Van Dijk bombi bafite amasezerano azarangirana n'iyi saison ya 2026-2027. Ibi bituma ubuyobozi bwa Liverpool bugomba gufata icyemezo ku hazaza habo, cyane cyane ko imyaka yabo n'uburyo bitwara mu kibuga biri mu bigomba kwitabwaho.

Nubwo batakiri ku rwego rwo hejuru bahoranye, baracyafite uruhare rukomeye mu ikipe kubera ubunararibonye, ubuyobozi n'ubushobozi bwo gufasha abakinnyi bakiri bato.

Liverpool izaba ifite akazi gakomeye ko guhindura abakinnyi b'inararibonye itabangamiye imbaraga z'ikipe, nk'uko byayigendekeye ubwo yatandukanaga n'abakinnyi nka Sadio Mané, Roberto Firmino na Jordan Henderson.

Bityo, birashoboka ko iyi saison yaba iya nyuma ya Alisson na Van Dijk muri Liverpool, nubwo nta cyemezo cya nyuma cyo gutandukana na bo cyari cyatangajwe.

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All