Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC kugeza mu 2029

Hakim Kiwanuka yemeye gukomeza gukinira APR FC nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka itatu, azamugeza mu mwaka wa 2029.

Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC kugeza mu 2029

APR FC yatangaje ko uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano mashya y’imyaka itatu, bityo akazaguma muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu myaka iri imbere.

Aya masezerano agaragaza ko APR FC ikomeje kwizera ubushobozi bwa Kiwanuka ndetse ikaba ishaka gukomeza kumugira umwe mu bakinnyi izashingiraho mu rugendo rwo guhatanira ibikombe bitandukanye.

Kiwanuka ni umukinnyi ukomoka muri Uganda ukinira APR FC. Yageze muri iyi kipe muri Mutarama 2025 avuye muri SC Villa yo muri Uganda, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Kongera amasezerano kwe bije mu gihe APR FC ikomeje gahunda yo kugumana abakinnyi b'ingenzi no gukomeza kubaka ikipe ihangana ku rwego rwo hejuru.

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All