Declan Rice yavuze ko Mikel Arteta yububatsemo umuco wo gukina nta bwoba
Umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Declan Rice, yavuze ko Mikel Arteta yahinduye imyumvire y’abakinnyi b’iyi kipe, bakaba basigaye bajya gukina imikino ikomeye badafite ubwoba, kabone nubwo baba bakiniye ku bibuga bikomeye byo ku mugabane w’u Burayi.
Rice yavuze ko Arsenal imaze kugira icyizere n'imbaraga zo guhangana n'amakipe akomeye, ibintu avuga ko bitari byoroshye ku ikipe yo mu bihe byashize.
Mu magambo ye yagize ati: “Icyo Arteta yatwinjijemo muri Arsenal ni ugukina nta bwoba.”
Yakomeje agaragaza ko Arsenal imaze guhangana n'ibigeragezo bikomeye, harimo gukina kuri Santiago Bernabéu ya Real Madrid no kuri Allianz Arena ya Bayern Munich.

Yagize ati: “Twagiye kuri Bernabéu no kuri Bayern Munich. Arsenal yo mu bihe byashize ishobora kuba yaragowe no gukina muri ibyo bibuga.”
Rice yavuze ko kuri ubu, kwambara umwambaro wa Arsenal biha umukinnyi icyizere ko ari mu ikipe ikomeye, ifite umuco wo gufashanya no guharanira gutsinda.
Ati: “Ubu iyo wambaye uwo mwambaro, uba uzi ko ugiye gukinana n'ikipe ikomeye, abakinnyi birwanaho, bagahigana, bagakinira imbere.”
Ibi Rice yagarutseho bigaragaza icyizere kiri mu bakinnyi ba Arsenal bayobowe na Mikel Arteta, aho iyi kipe ikomeje kubaka umuco wo guhangana n'amakipe akomeye mu Bwongereza no ku rwego rw'i Burayi.

Comments
0No comments yet
Be the first to share your thoughts on this story.