Achraf Hakimi ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya Afurika 2026
Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Maroc na Paris Saint-Germain (PSG), Achraf Hakimi, ari mu bakinnyi bari kugarukwaho cyane mu biganiro by’abashobora kwegukana igihembo cya CAF African Player of the Year 2026.
Hakimi yakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, aho yarangije ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Ballon d’Or 2026, aba umukinnyi w’Umunyafurika waje imbere y’abandi.
Mu gihe cya 2025/2026, Hakimi yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya PSG, yatwaye UEFA Champions League, igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1) ndetse na UEFA Super Cup.
Imibare ye muri uwo mwaka w’imikino 2025-2026:
- Imikino 49 yakinnye.
- Ibitego 4 yatsinze.
- Imipira 17 yavuyemo ibitego (assists).
- Imikino 102 amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Maroc.

Ikindi kimenyetso cy’uko Hakimi ari mu bahabwa amahirwe ni uko yashyizwe mu bakinnyi 26 bahatanira kujya mu ikipe y’umwaka ya FIFPRO World 11 ya 2026. Ni we mukinnyi rukumbi ukomoka muri Afurika uri kuri urwo rutonde rw’abagabo.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu, Hakimi ni kapiteni wa Maroc, yakinnye umukino wa nyuma wa CAN 2025, ariko igikombe cyegukanwe na Sénégal itsinze Maroc ku mukino wa nyuma.

Ibyo byose bituma izina rya Hakimi rikomeza kugarukwaho mu biganiro ku bakinnyi bashobora guhatanira igihembo cya CAF African Player of the Year 2026.
Ese Achraf Hakimi ashobora kwegukana iki gihembo gikomeye kurusha ibindi ku bakinnyi ba Afurika?

Comments
0No comments yet
Be the first to share your thoughts on this story.